Posts

Ubushakashatsi bwa NESA bwagaragaje ko abana basoma neza ariko ntibabashe kumva no gusesengura ibyo basomye.

Image
NESA UPDATES IBYAVUYE MU BUSHAKASHATSI BWA NESA Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwagaragaje ko nubwo abanyeshuri benshi bo mu mashuri abanza bashoboye gusoma amagambo n’interuro, umubare munini muri bo ugifite ikibazo cyo gusobanukirwa neza ibyo basoma. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwa Learning Achievement in Rwandan Schools (LARS) byamuritswe ku wa 15 Kamena 2026, bikaba byagaragaje ishusho y’urwego rw’imyigire mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mashuri arenga 590 aherereye mu turere twose tw’u Rwanda, bukorwaho abanyeshuri basaga ibihumbi 22 bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’abo mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye. Hibanzwe cyane ku masomo arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekanye ko mu mashuri abanza hari abana benshi bashobora gusoma amagambo yanditse neza, ariko bikagorana iyo bab...

Raporo nshya ya NISR ku izamuka ry'ibiciro ku isoko.

Image
  Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko muri Gicurasi 2026 ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi byakomeje kuzamuka, aho byiyongereye ku kigero cya 12.9% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2025. Iyi mibare yerekana ko abaturage bakomeje guhura n’izamuka ry’ibiciro mu nzego zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi, zirimo ibiribwa, ubwikorezi ndetse n’ibijyanye n’imiturire. Mu byiciro byagaragayemo izamuka rikomeye harimo ibinyobwa bisembuye n’itabi, aho ibiciro byabyo byiyongereyeho 16.1% mu mwaka umwe. Hari kandi urwego rw’imiturire rurimo amafaranga y’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa, rwazamutseho 19.4%. Ubwikorezi bwo bwabaye urwego rwazamutse cyane kurusha izindi serivisi, aho ibiciro byabwo byiyongereye ku kigero cya 24.5%, ibintu bishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibindi bicuruzwa bitewe n’ikiguzi cyo kubitwara. Abasesenguzi mu bukungu bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro rishobora kugira ingaruka k...

Karongi:Abanyeshuri bahaye uwababereye umurezi inzu y’ishimwe ya miliyoni 14 Frw

Image
Umwarimu wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka myinshi akora umurimo wo kurera no gutoza urubyiruko, yahawe impano y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 14 Frw n’abanyeshuri yareze mu Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya EAV Kabutare mu mwaka wa 1996. Aba banyeshuri bavuga ko bahisemo kumuha iyi mpano mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu kubatoza indangagaciro zirimo ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’urukundo, igihe yari ashinzwe gukurikirana imyitwarire yabo ku ishuri. Mu butumwa bwatanzwe mu izina ry’abo banyeshuri, hagaragajwe ko uyu murezi yababereye umubyeyi urenze kuba umwarimu, akabahora hafi kandi akabafasha gukura bafite imyitwarire myiza. Bavuze ko nyuma yo kumenya ko amaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru akiri mu nzu y’ubukode, biyemeje gukusanya inkunga yo kumugurira inzu nk’ikimenyetso cyo kumushimira. Iyo nzu yubakiwe mu Kagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ahari hafi y’aho yari asanzwe atuye. Mu ijambo rye, Kibambe N...

Umukino wa Gicuti Hagati y'Amavubi na Tanzania Wahagaritswe

Image
  Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Tanzania ryatangaje ko umukino wa gicuti wari uteganyijwe guhuza ikipe y'igihugu ya Tanzania, Taifa Stars, n'iy'u Rwanda, Amavubi, utazaba nk'uko byari biteganyijwe. Uyu mukino wari kuzakinwa ku wa 9 Kamena 2026 mu Mujyi wa Marrakesh muri Maroc, aho amakipe yombi yari yagiye gukorera imyiteguro no gukina imikino mpuzamahanga ya gicuti. Nk'uko byasobanuwe n'abayobozi b'umupira w'amaguru muri Tanzania, icyemezo cyo guhagarika uyu mukino cyafashwe hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe n'inzego zibishinzwe muri Maroc. Aya mabwiriza agamije gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola no kurinda umutekano w'abakinnyi n'abandi bose bagira uruhare mu bikorwa bya siporo. Nubwo umukino wa Tanzania n'u Rwanda utakibaye, Amavubi aracyafite gahunda yo gukina undi mukino wa gicuti uzayahanganisha na Comoros ku wa 6 Kamena 2026. Uyu mukino na wo uzabera i Marrakesh muri Maroc. Aya marushanwa ya gic...

Ngoma ya Sacyega

Image
  Sacyega yari umuhannyi w'i bwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w'umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we uzikenura. Umunsi umwe, umwami atuma kuri Sacyega ati “Uzanshakire imvi zitari ku mutwe, unshakire kimwa kimwa imisozi, unshakire ibumbabumba igarikabiganza. Uzanshakire ingongo ikeba amazi ajya ruguru n'ingongo iyakeba iyatandukanya. Uramutse ubibuze nkakunyaga kandi nkagutanga bakakwica.” Abagaragu b'umwami bajya kwa Sacyega gusohoza ubutumwa. Sacyega arumirwa ayoberwa aho azakura ibyo bintu. Umuhungu we aza kubyumva, ariko aramwihorera ntiyagira icyo avuga. Mu gitondo, Sacyega atuma umukobwa we ku bakwe be bose ngo baze basangire ikimasa yari asigaranye cyonyine, ngo agikoreho impamba. Nuko abakwe baraza, basanga Ngoma yahuye ikimasa, barakimucyuza, barakibaga, Sacyega n'...

Updates:NESA yatangaje igihe cyo gushyira amanota y'igihembwe cya kabiri muri CAMIS

Image
    Urwego rushinzwe ibizamini bya Leta no kugenzura amashuri mu Rwanda National Examination and School Inspection Authority (NESA) rwatangaje gahunda nshya igamije gutegura neza irangira ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, harimo n’ikorwa ryo kwandika amanota y’abanyeshuri muri sisiteme ya CAMIS. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 16 Werurwe 2026, NESA yatangaje ko igihe cyo kwinjiza amanota y’ibizamini by’igihembwe cya kabiri muri CAMIS kizatangira ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026. Iri tangazo ryagejejwe ku bayobozi b’uturere bose mu gihugu, basabwa kurigeza ku mashuri yose ari mu turere bayobora kugira ngo hatangire imyiteguro ihagije mbere y’uko igihe cyo kwandika amanota gitangira. Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yashyizweho na Ministry of Education Rwanda , igihembwe cya kabiri cyatangiye tariki ya 05 Mutarama 2026 kikazasoza tariki ya 03 Mata 2026. NESA yasabye abayobozi b’amashuri yose ya Leta, afashwa na Leta ndetse...

AI 10 z'Ingenzi Zifasha Abanyeshuri n’Abarimu mu Burezi

Image
  Ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko udasanzwe, kandi ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence – AI) buri mu bintu byahinduye cyane uburyo abantu biga n’uburyo abarimu bigisha. Mu mashuri menshi ku isi, abanyeshuri n’abarimu batangiye gukoresha AI mu gusobanukirwa amasomo, gukora ubushakashatsi ndetse no kunoza imyigire. AI ishobora gufasha umunyeshuri kubona ibisobanuro by’isomo mu buryo bworoshye, kumenya amakosa mu nyandiko, ndetse no kwiga indimi nshya. Ku ruhande rw’abarimu na bo ibafasha gutegura amasomo, gukora ibibazo by’ibizamini ndetse no gukurikirana uko abanyeshuri bitwara mu masomo. Muri iyi nkuru tugiye kureba AI 10 zikomeye zifasha cyane mu burezi n’akamaro kazo. 1. ChatGPT ChatGPT ni imwe mu AI zikunzwe cyane ku isi. Iyi AI ishobora gusobanura amasomo atandukanye arimo imibare, ubumenyi rusange, amateka ndetse n’indimi. Abanyeshuri bayikoresha babaza ibibazo bijyanye n’amasomo yabo, ikabasubiza mu buryo bworoshye. Urugero, umunyeshuri ash...